UMUHANGO WO GUHEREREKANYA UBUYOBOZI MURI KABGAYI EYE UNIT (KEU)

Ku wa Kane, tariki ya 02 Ukwakira 2025, muri Hotel LUCERNA Kabgayi habereye umuhango wo kwakira umuyobozi mushya, Dr. Livin UWEMEYE, no gusezera ku wari usanzwe ayobora iyi serivise, Dr. Theophile TUYISABE.

Dr. Theophile yari amaze imyaka 8 ku buyobozi bwa KEU, mugihe k’imyaka 12 akorera muri serivisi y’amaso ya Kabgayi.

Umuhango witabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo:

  • Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi, Mgr Barthazal NTIVUGURUZWA,

  • Padiri Econome wa Diyosezi ya Kabgayi, Bwana Padiri Eugene DUSHIMIMANA

  • Padiri ushinzwe abakozi muri Diyosezi ya Kabgayi, Padiri Vincent HABYARIMANA

  • Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kabgayi, Dr Jean Baptiste MUVUNYI

  • Padiri umuyobozi wa Hotel Lucerna , Bwana Padiri Jean Paul NDIKURYAYO

  • Abakozi bose ba KEU n’abandi bafatanyabikorwa.

Nyuma yo kwakira inshingano, Dr. Livin UWEMEYE yashimiye abayobozi, abakozi n’abafatanyabikorwa bose ku cyizere bamugiriye, asezeranya gukomeza umurongo mwiza wasizwe, no guharanira ko KEU iguma ku isonga mu gutanga serivisi z’ubuvuzi bw’amaso mu Rwanda no mu mahanga!. Akomeza anatanga ikaze kubitabiriye umuhango nyirizina.

Mugusezera Dr. Theophile TUYISABE nawe yahawe umwanya wo gusezera abakozi n’inshuti bari bamaranye igihe kitari gito. Mu ijambo rye yagize ati:" Mbere na mbere, ndashimira Imana yaduhaye ubuzima kandi ikampa amahirwe yo gukorera muri KEU imyaka 12, harimo imyaka 8 ngiye ku buyobozi bw’iyi Serivisi y’amaso ya Kabgayi. Nubwo urugendo rutari rworoshye, twabashije gukorana ubwitange n’ubufatanye, bigatuma serivisi z’amaso za Kabgayi zigera ku rwego rushimishije. Ndashimira buri mukozi wese wampaye amaboko, wambaye hafi mu bihe byose. Ibyo twagezeho ntabwo ari ibyange ku giti cyanjye, ahubwo ni ibyacu twese. Ndabasaba gukomeza guharanira ubufatanye no gushyigikira umuyobozi mushya, kugira ngo KEU ikomeze gutera imbere no kurushaho kuba igicumbi cy’ubuvuzi bw’amaso mu Rwanda no mu mahanga." Mugusoza ijambo rye yagarutse kuri Diyoseze aho yashimiye mw’ijambo rye ati: “Ndashimira kandi cyane Diyosezi ya Kabgayi, kuba yaraduhaye icyizere, ikadufasha mu buryo bwose bushoboka – haba mu nama, amasengesho, mu buryo bw’amikoro ndetse no mu bukangurambaga. kandi ntabwo byari byoroshye kuba icyo Serivisi iri cyo uyu munsi iyo hataba inkunga yayo.

Dr. Theophile TUYISABE (Umuyobozi ucyuye igihe)

Ndagira kandi ngo nshimire abayobozi bose twakoranye muri uru rugendo, barimo Nyiricyubahiro Musenyeli wa Diyoseze ya Kabgayi, Padiri Econome wa Diyoseze Kabgayi kuko twakoranaga kenshyi gashoboka, abajyanama ndetse n’abafatanyabikorwa bose bagiye badushyigikira. Mwabaye inkingi ikomeye yo kwubaka KEU.”

 

Ku ruhande rwaba, MUBERARUGO KEU Team bafashe umwanya bashimira Dr. Theophile ku buryo yababereye umuyobozi w’icyitegererezo, wababaye hafi mu gihe cyose yayoboye KEU. Bagaragaje ko babonye muri we inshuti n’umuyobozi w’umujyanama, maze bamushyikiriza impano y’ishimwe hamwe na Certificate yo kumushimira, nk’ikimenyetso cy’ubutwari bwe n’urukundo yagaragarije abari n’abategarugori bakorera muri Kabgayi Eye Unit. Bityo banifuriza ikaze n’imigisha myiza Dr. Livin UWEMEYE, bamwizeza ubufatanye n’imbaraga mu buyobozi bushya.

ba Muberarugo bakorera muri Serivise ivura amaso Kabgayi Batanze Impano ndetse na Certifica kumuyobozi 

Mugukomeza gushimira ndetse nokwakira kumugaragaro umuyobi mushya 

Mu ijambo rye, Padiri Econome yashimye cyane Dr. Theophile ku bw’umurava, ubwitange n’umusanzu ukomeye yatanze mu gihe cy’imyaka 12 amaze akorera KEU, by’umwihariko mu myaka 8 yamaze ku buyobozi. Yavuze ko Dr. Theophile yagize uruhare rukomeye mu kuzamura izina rya KEU mu Rwanda no mu karere, ndetse no Mu mahanga, kandi ko yanatanze ibitekerezo by’ingenzi, birimo icyo kwagura KEU mu gihugu, aho Kigali ishobora kuba isoko y’uyu mushinga. 

Paridi Econome Diyoseze Kabgayi

Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi nawe yashimye Dr. Theophile, avuga ko nubwo amaze igihe gito bakorana, yasanze ari umukozi w’intangarugero n’umunyabitekerezo, wabashije guteza imbere serivisi y’amaso ya Kabgayi muburyo bwinshi butandukanye kandi ko asize umurage ukomeye uzahoraho. Yashimye kandi abakozi bose ba KEU kuba barafatanyije n’umuyobozi ucyuye igihe kugeza ubwo serivisi igeze ku rwego rushimishije haba mu Rwanda, Uganda, Kenya, Burundi, Egypt, UK, USA ndetse n’ibindi bihugu byose byo ku isi kuko bigaragarira mubikorwa bigaragara Dr Theophile yakoraga, aha yavuzemo nka conferences ebyiri zimaze gutegurwa za Kabgayi / ROS International Conference of Ophthalmology.

Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyoseze Kabgayi Ashimira Dr Theophile TUYISABE

Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyoseze Kabgayi Atanga ikaze nububasha ku umuyobozi mushya  Dr Livin UWEMEYE

Abayobozi bose, barimo Padiri Econome na Nyiricyubahiro Musenyeri, bagarutse kandi ku muyobozi mushya Dr. Livin UWEMEYE, bamushimira kuba yemeye izi nshingano zikomeye. Bamwizeje ubufatanye buhamye mu rugendo rushya rwo guteza imbere serivisi z’ubuvuzi bw’amaso muri  Kabgayi. Bagarutse ku kuba asanzwe ari inzobere mu buvuzi bw’amaso, afite ubunararibonye buhagije, bityo KEU ikaba ifite icyizere ko izakomeza gutera imbere.

Umuhango wasojwe n’ijambo ry’ishimwe no gusezerana gukomeza ubufatanye hagati y’abakozi bose n’ubuyobozi bushya, mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa no kugeza serivisi nziza ku baturage bose.

 

abakozi bakorera muri serivisi ivura amaso bari bafashwe neza 

#keu news #keu team